Добавить
Уведомления

HABYARIMANA YARABIZI KO AZAPFA

HABYARIMANA YARABIZI KO AZAPFA Urupfu rwa Yuvenal HABYARIMANA nabo bari barikumwe tariki 6 mu kwa kane mu 1994 rukaba urwitwazo kubashakaga gutsemba abatutsi ni imwe mu ngingo ikivugwaho na benshi kugeza aka kanya.ndetse muri za Raporo nyinshi abatangabuhamya bagiye bagaragaza icyo bazi ndetse Raporo nyinshi ntizibura kugaragaza ko uyu HABYARIMANA yishwe na bamwe mu basirikare bakuru bari muri FAR ibyo bikaba binavuzeko haribyo Perezida HABAYRIMANA yaba yarazi ku mugambi yabo basirikare bashakaga kumwica ariko ngo akaba ntabushobozi na buke yigeze agira bwo guhagarika urupfu rwe.natwe tugendeye kuriyi ngingo twakoze ubuashakashatsi ngo turebe koko ko Perezida HABAYRIMANA hari amakuru yaba yarafite yuko ashobora kwicwa ndetse ibyavuye mu buhamya bwinshi bwabari bamuri iruhgande byahamijeko koko hari amakuru yarafite kuriyo ngingo. Ibyo rero nibyo tugiye kugarukaho mu kiganiro IBYAHISHWE cy’uyu munsi.iki ni ikiganiro ukurikira ku Ntsinzi Tv iki wagiteguriwe na BZIMANA Chrsitian naho jye ugiye kukikugezaho ndi Prudence NSENGUMUKIZA.Mbahaye ikaze Mbere yuko tugaruka ku ngingo nyirizina ubundi uti Perezida HABYARIMANA we yarimuntu ki we yari yaragedze kubutegtsi ate? Ese yitwaye ate mu myaka isaga 20 y’ubutegetsi bwe? Mu gusubiza ibi bibazo reka dutangirire kuwo HABAYRIMANA Yuvenal yariwe. Yuvenal HABYARIMANA Yavutse ku wa mbere tariki 8 mu kwezi kwa Gatatu mu 1937 avukira I Rambura muri Komini Karago muri Perefegitura ya Gisenyi. Kuri Se NTIBAZIRIKANA Jean Baptiste na Nyina NYIRAZUBA Suzana yavutse mu muryango wabana Umunani .barimo bashiki batanu aribo Cyrina AHOBAMBONEYE; Concessa NTUROZIGARA wari umubikira mu Benebikira warufite izina ry’Ububikira rya Soeur Telesphore;Josephine BARUSHYWANUBUSA nawe wari Umubikira warufite izina ry’ububikira rya Soeur Godelive-Marie mu babikira ba Benebekira hari kandi Melania NZABAKIKANTE na Euphrasie BANDIHO ndetse yarafite abavandimwe babiri aribo Docteur Seraphin BARARENGANA wari muganga mu bitaro bya Kaminuza I Butare CHUB. Ndetse na Telesphore UWAYEZU wari umucuruzi. Habyarimana Yuvenal yavukiye mu muryango wabakristu b’Idini Gatulika ;Habyarimana yize amashuri ye abanza I Rambura aho umwaka wanyuma yawigiye ku Nyundo.HABYARIMANA Yuvenal yakomereje amashuri ye yisumbuye mu iseminari ntoya y’I Kabgayi aha yahi ze igihe kirekire ariko aho gukomeza mu bijyanye no kuba Padiri yavuye mu Iseminari ajya kwiga mu ishuri ryisumbuye rya Saint Paul I Bukavu aharangije yakomereje muri Kaminuza ya Louvinium yari mu mujyi wa Leopordville ubu witwa Kinshasa muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.muriyi Kaminuza Habyarimana yari agiye kuhiga ibijyanye nibyubuvuzi ariko naho yahavuye ataharangije kubera imvururu zibijyanye nubwigenge bwa kongo .akihava ubwo hari mu 1960 yagarutse mu Rwanda aho yahise yinjira mu ishuri rya Gisirikare I Kigali aha naho yaharangije mu mwaka umwe gusa wakurikiyeho mu 1961 ahava ari mu basirikare bari bigaragaje neza afite amanota ari hejuru ahita ahabwa ipeti rya Sous Lieutenant. mu gihugu cyari gifite abasirikare hafi ya nabo kuko ubwo uy Rwanda ntanigisirikare rwagirara Juvenal HABYARIMANA yazamutse mu mapeti yihuta kugeza ageze ku ipeti rya Jenerali Majoro nndetse ari n’umugaba mukuru w’ingabo na Minisitiri w’ingabo icyarimwe mu butegetsi bwa Repubulika ya mbere yari iyobowe na Perezida Gregoire KAYIBANDA.Hagati aho HABYARIMANA Yuvenal yashakanye na Agatha KANZIGA tariki 17 mu kwa munani mu 1963 mu myaka isaga 31 babyaranye abana umunani harimo abahungu batanu n’abakobwa batatu Mu mwuga wa Gisirikare Yuvenal HABYARIMANA yabaye umugaba mukuru w’ingabo w;ingabo kuva mu 1963 noneho kuva mu 1965 kugeza mu 1973 yari Minisitiri w’ingabo ni no muri uwo mwaka wa 1973 mu kwezi kwa kane yazamuwe akagezwa ku ipeti rya Jenerali majoro maze nyuma yamezi atatu tariki 5 mu kwa karindwi mu 1973 ahirika kubutegetsi Kayibanda Gregoire abikora kubufasha bwabasirikare bari biganjemo abakomokaga mu gice cya majyaruguru y’igihugu. Kuva kuriyo tariki Habyarimana Yuvenal yahise atangiza ubundi butegetsi bwameneyekanye ku izina rya Repubulika ya kabiri ubu ni ubutegetsi bwari bushingiye kuri Politiki y’IRINGANIZA rya Amoko n’Uturere aho abahutu bagombaga kubona uburenganzira buruta abandi bishingiye ngo kuba aribo benshi;ikindi kwari Uko uturere two mu gice cyamajyarugu y’u Rwanda cyitwaga icyabakiga ni ukuvuga Perefegitura ya Gisenyi;Ruhengeri na Byumba .ibi byatumye mu butegetsi bwa Habyarimana Abanyarwanda b’abatutsi ndetse nabaturage bari baherereye mu gice cyamajyepfo y’Igihugu basigara inyuma cyane mu byiza by’igihugu nko kubona amashuri n’imirimo ndetse nizindi Serivisi zitandukanye zangombwa mu buzima bwa buri munsi bwa Muntu. Ibi byafashije habyarimana gutegeka u Rwanda imyaka 17 yambere y’Ubutegetsi bwe atavugirwamo ntanumuhangara .

Иконка канала Notable Name Nerd
10 подписчиков
12+
16 просмотров
год назад

, чтобы оставлять комментарии